04/04/2026
NDI 'UMUNYARWANDA' ni SCAM, NTA BUMWE N'UBWIYUNGE DUKENEYE KUGIRANGO TUBANE MU RWANDA.
Muri social studies twemera ko national identity itabaho ahubwo iri constructed..kuko nta kintu na kimwe wabona mu gihugu abantu bahuriraho. Urugero: Abantu b'inyamirambo ntibitwara kimwe n'abakonyine b'i Nyagatare. Etc. Uhereye kuri uru rugero, nd' UMUNYARWANDA ntishoboka, ntiwigore nta bimenyetso wayibonera biyishyigikira.
Icyokora igishoboka cyonyine ni NDI UMUNTU! Niwumva rero umuntu akubwira ngo ndi umunyarwanda, ukumva yanayikabirije, yayivuze urufuro ruramurenga, ujye umenya ko ari imitwe yo ku guscaminga akubibamo amacakubiri mu buryo butaziguye, yo kumva ko uwo atabona nk'umunyarwanda ukwiye kumwitaza cg kumugirira nabi. Mu yandi magambo NDI umunyarwanda inarwanya NDI UMUNYAFURIKA ya yindi aba Panafricanist b'i Kigali birirwa baririmba.
Ikibazo dufite mu Rwanda nta ACADEMIC FREEDOM ihari. Iyi academic freedom nzababwira icyo isobanura muri post yindi ukurikira. Iyo uvuze ngo ndi umunyarwanda, kandi tubizi neza ko inzego nyinshi zifata ibyemezo ziganjemo ABATUTSI, mu yandi magammo uba uri kutu distractinga ngo tutaza kukubaza impamvu nta diversity na inclusion y'ubundi bwoko bw'abantu tutabona muri izo nzego.
Ndi umunyarwanda nk'ikirango cy'igihugu ntibaho. Ni propagande n'igikoresho cya politike ifasha abayihimbye mu gukomeza ubutegetsi bwabo. Icyokora ishobora kuba nikinya gishobora gukinga mu maso abantu ubusumbane bushingiye ku bwoko bukoreshwa inyuma y'amarido. Nta muturarwanda numwe ugomba kwitwaza ndi umunyarwanda kuko ntacyo yamufasha nkuko ndi umuntu yabigenza.
Abanyarwanda bakwiye kumenya ko kugirango babane neza, bitabasaba gukundana, kwangana cyangwa ndi umunyarwanda, n'ibindi bikoresho bya propagande z'ubutegetsi. Igisabwa cyonyine n'ugushyiraho AMATEGEKO buri wese yubahiriza kandi bumva baresha bose umbere yayo, ukosheje agahanwa nayo.
Reka noneho mberurire ko nta n'ubumwe n'ubwiyunge abanyarwanda bakeneye kugirango babane mu mahoro, bakeneye AMATEGEKO buri wese yubahiriza kandi bakumva bose bareshya imbere yayo. Abanyarwanda bakeneye kujya muri business, umuntu wese burya mukozana business, ikibahuza kiba cyabonetse by'umwihariko iyo mwese muri mu nyungu n'iterambere. Bigenze gutya, imibanire irikora nta rukundo cg urwango rubijemo.
Icyanyuma mu kujora NDI UMUNYARWANDA, nuko nta muntu n'umwe w'umunyarwanda by'inkomoko, ukwiye kwibutswa ko ari umunyarwanda, ibi ni sakirirego. Ikirenzeho ariko n'uburyo iyi nd'umunyarwanda yatangiye. Urebye yatangiye nabi kuko yasabaga umuntu w'umwere gusaba imbabazi z'icyaha atakoze akazisabira n'abandi kandi icyaha ari gatozi.
Ndi umunyarwanda si politike nziza ahubwo ni igikoresho cyo kuyobya uburari buhisha ibintu bindi ubutegetsi budashaka ko biganirwaho mu mizi yabyo. 'NDI UMUNYARWANDA, IJYE IBANZIRIZWA NA NDI UMUNTU 'KIZITO MIHIGO 2014''